RWANDA POLYTECHNIC HQ NA RP/IPRC-KIGALI BIBUTSE KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
Ku itariki ya 09 Kamena 2022, abakozi, abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) na Koleji yaryo ya Kigali (IPRC-Kigali) bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko abarimu, abanyeshuri n’abiciwe mu cyahoze ari ETO-Kicukiro muri rusange.

Umuhango ukaba wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane ziciwe I Nyanza ya Kicukiro ubwo zatereranwaga n’ingabo za Minuari mu cyahoze ari ETO-Kicukiro ariyo RP/IPRC-Kigali kuri ubu.

Dr. Sylvie MUCYO, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic
Ni umuhango wabereye muri Stade ya RP/IPRC-Kigali, ukaba witabiriwe na Nyakubahwa Ministiri w’Uburezi Dr. Valentine UWAMARIYA wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, witabiriwe kandi na Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta wa ICT na TVET IRERE Claudette, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Perezidente wa AVEGA AGAHOZO ku rwego rw’Igihugu, uwari uhagarariye IBUKA, Dr. Vincent NTAGANIRA watanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko: “Uruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano za buri wese zo kububumbatira.”.
Dr. Vincent NTAGANIRA, watanze ikiganiro ku mateka ya jenoside
Abafashe ijambo bose muri uwo muhango bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo ndetse bahamagarira urubyiruko kwirinda ibyabacamo ibice bishingiye ku moko kuko ariyo ntandaro y’ubugome bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Urubyiruko rwanibukijwe kandi ko aboretse igihugu bahereye mu burezi bimakaza politiki y’iringaniza aho Abatutsi bahezwaga mu mashuri, ndetse urubyiruko rugomba guharanira kugira intego, gukora cyane kuko dufite igihugu cyiza giha amahirwe buri wese cyane cyane uburezi kuri bose.

Dr. Valentine UWAMARIYA, Ministiri w'Uburezi

Dr. Sylvie MUCYO, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic

Eng. Diogene MULINDAHABI, Principal wa RP/IPRC-Kigali
Uwarokokeye Jenoside mu Karere ka Kicukiro Bwana SAKINDI Baptiste, yagejeje ku bitabiriye uyu muhango inzira y’umusaraba yanyuzemo, iyicarubozo yakorewe n’interahamwe mu gihe cya Jenoside, ariko avuga ko ataheranwe n’agahinda ko yiyubatse ndetse akaba ashimira ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ubumwe yashoboye guha abacitse ku icumu uburyo bwo kwiga, kwivuza ndetse no kongera gusubirana ubuzima.
SAKINDI Baptiste, watanze ubuhamya bw'uko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Uwari uhagarariye IBUKA, Bwana Naphtal AHISHAKIYE yashimiye Leta y’ubumwe yongeye kubanisha Abanyarwanda, asaba abari aho bose kwirinda ikibi cyose cyasubiza igihugu mu icuraburindi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Bwana Naphtal AHISHAKIYE, Uhagarariye IBUKA
