Bugesera: Abarezi basabwe gukurikirana imyigire y’abanyeshuri bigisha

Ubwo hasozwaga ubukangurambaga ku burezi bufite ireme icyiciro cya 4  kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019,  itsinda rya MINEDUC ryagejeje  ibyavuye mu bukangurambaga ku muyobozi w’akarere ka Bugesera,  umuyobozi w’akarere wungirije, abashinzwe uburezi mu karere no mu Mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abafite aho bahuriye n’uburezi hasabwako abarimu bajya bakurikirana imyigire y’abana.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’itsinda rya MINEDUC mu bigo basuye harimo kuba bamwe mu barimu badategura amasomo yabo, kuko usanga bigisha ibyo batateguye cyangwa bakigisha iby’imyaka yashize, ikindi kandi ryasanze bamwe mu barimu badatanga amasuzumabumenyi uko bikwiriye, batuzuza neza ibidanago , abana bamwe na bamwe batazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda cyo ku rugero rwabo ,bamwe mu banyeshuri bakererwa, ndetse n’abarezi  badakurikirana  imyigire y’abana  ngo bamenye  ufite ikibazo bityo bamukurikirane ku buryo bwihariye n’ibindi.

Umuyobozi w’ akarere ka Bugesera bwana MUTABAZI Richard yashimiye itsinda rya MINEDUC ku bugenzuzi bwakozwe kandi  avugako ibibazo byagaragaye bagiye ku bishakira umuti mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yavuzeko ahakigaragara intege nke hagiye gukosoka

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yasabye inzego z’ uburezi mu karere, mu mirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita cyane ku burezi batanga, kandi abayobozi b’ibigo bakajya bakurikirana abarimu bakabasura mu buryo buhoraho kugira ngo banoze  imyigishirize mu mashuri  hagamijwe gutanga  uburezi bufite ireme.

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushishikariza abarimu  gutanga amasuzumabumenyi ahoraho  kuko bifasha mu kumenya uko abanyeshuri bahagaze bityo hakamenyekana  abafite intege nke  bakabona uko babafasha kuzamukana n’abandi.

Madamu Angelique TUSIIME, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere uburezi(REB) yabwiye abitabiriye inama ko bakwiye kwita cyane ku burezi bw’abana kuko ari bo bazavamo abanyarwanda beza b’ejo.

Yagize ati: “ Mukwiye kwita cyane ku burezi muha abana kuko ari bwo buzabagira abanyarwanda nyabo bazubaka u Rwanda twifuza”.

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushishikariza abarimu kujya bakoresha integanyanyigisho bigisha , gutanga amasuzumabumenyi ahoraho kandi bakibuka kujya bagenzura amakaye y’abanyeshuri kugira ngo babafashe kwiga neza.

Amwe mu mashuri yasuwe mu karere ka Bugesera harimo: EP. Rurenge ; EP. Kagerero; EP.Karambi  ; EP Gashora; EP Kagasa; EP Karera; EP Kalilisi; EP Mbyo; EP Gitwe; EP Kigarama; GS Dihiro; G.S Nyamata EPR; G.S Rugarama; UMURAGE RIGHT SCHOOL, Little Angels School  EP Gashora; EP Mazane; EP Rwiminazi, EP Rukoyoyo ,  GS Munazi, EP Nyirarukobwa, EP Kayenzi, Highland School, ESPOIR DE L’AVENIR, GS Ntarama, GS Nkanga, NYAMATA TVET SCHOOL, Faith and Hope School,

Ubu bukangura,mbaga ku burezi bufite ireme icyiciro cya 4  bwatangiye kuwa 28 Mutarama kugeza kuwa 8 Gashyantare 2019 mu gihugu hose rikaba ryaribandaga mu kureba imyigishirize y’abarimu, bukaba bwari  bufite iyi nsanganyamatsiko  “Gushimangira Ireme ry’Imyigire n’Imyigishirize mu mashuri”

Back