Abayobozi n’abakozi b’ikigo” Rwanda Polytechnic (RP)” bizihije umunsi mukuru w’umurimo baganira ku ngamba zo kugiteza imbere.

Abayobozi n’abakozi ba Rwanda Polythecnic kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Gicurasi 2018 bizihije umunsi mukuru w’umurimo baganira ku ngamba zo guteza imbere ikigo. Ibiganiro byabereye kuri Hotel Villa  Portofino Kigali.

Nyuma yo kurebera hamwe ibyo RP yagezeho kuva itangiye gukora muri Gashyantare 2018, abakozi n’abayobozi bunguranye ibitekerezo ku nshingano za RP bafata ingamba zo gukora batikoresheje kugirango bazabashe kugera ku ntego rusange ikigo cyahawe yo gutanga uburezi bufite ireme cyubahiriza ibipimo ngenderwaho binyuze mu nyigisho z’ubumenyingiro bigafasha ubihawe kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo no gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

Muri ibyo biganiro abakozi baboneyeho umwanya wo kwitorera komite ishinze imyifatire (discipline) n’iy’ubuzima n’umutekano mu kazi ziteganywa n’itegeko.

 Ibiganiro byashojwe n’ubusabane bw’abakozi n’abakoresha hafashwe n’ingamba yo kumenyekanisha ikigo ku bagenerwabikorwa bacyo, abafatanyabikorwa, abaterankunga n’ abanyarwanda muri rusange.

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.

Uyu munsi waje kuba umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahuriranye n’imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubugeni.

Muri iyo nama impirimbanyi y’uburenganzira bw’abakozi Raymond Lavigne, atanga igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago,itariki yaje kwemezwa  mu 1891.
Back